Injira Fungura Konti
Amategeko Rusange Bwite

1. Amakuru dutwara n'icyo tuyakoresha

A. Ibijyanye na konti:

Tubasha kureba amazina yawe, telephone ndetse n'igihe wafunguriye konti.

B. Nimero ya Telephone

Mu rwego rwo kwirinda abakoresha urubuga rwacu batazwi cyangwa se mo kimwe bakoresha nimero mpimbano, tubika nimero yawe ya telephone igihe cyose umaze Kwemeza koko ko iyo nimero ari iyawe mu gihe ukoresheje ubutumwa bugufi tukoherereza mu gihe urimo ufungura konti.

C. Amazina Yawe:

Amazina yawe tuyakenera kugirango tubashe kukwereka koko niba ari wowe uri gukoresha urubuga, utuzina mpimbano ndetse nubundi bwoko bw'amazina aremewe kuri uru rubuga, bityo si ngombwa gukoresha amazina yawe bwite.

D. Itumanaho:

Dushobora kuboherereza ubutumwa bugufi bubamenyesha impinduka, igihe wibagiwe umubare w'ibanga ndetse n'ibindi.

2. Uko tubika ndetse tukanarinda imyirondoro yanyu

Imyirondoro yanyu ibikwa mu bubiko butandukanye, yaba ubwo mu Rwanda cyangwa ahandi hose ariko nanone tukizera ibanga ndetse n'umutekano ukomeye w'ayo makuru.

Amakuru bwite ndetse n'ibindi byose bijyanye n'ayo makuru birindwa hagendewe kuri GDPR.

4. Ibitekerezo Byanyu

Mu gihe utanze igitekerezo, tubasha kubona igitekerezo gusa, ntidutwara imyirondoro ijyanye n'uwatanze igitekerezo.